Login
Get your free website from Spanglefish
This is a free Spanglefish 2 website.
26 April 2012
Abanyamakuru bakomeje kwibuka Kameya Andereya

Ejobundi kuwa gatanu nibwo habaye umuhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo aho twunamiraga abantu basaga miliyoni bishwe kinyamaswa muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi mihango yo gusoza icyo cyumweru cy’icyunamo yabereye ku musozi wa Rebero ahashyinguwe imibiri y’abanyapolitike bishwe n’izo nkramaraso zibaziza ibitekerezo byabo byiza n’uko bavugishaga ukuri.

Abanyapolitike bashyinguwe muri urwo rwibutso rwa Rebero ni hamwe n’uwari umuyobozi w’ikinyamakuru RWANDA RUSHYA, Kameya Andereya, wishwe amaze kugirwa umudepite ku itike ya PL. Abandi ni Mushimyimana Jean Baptiste wari muri PSD, Ngango Felisiyani  nawe wo muri PSD na Rucogoza Faustin wo muri MDR.

Abandi ni Kavaruganda Yozefu wari muri PL, Ndasingwa Landouard wari muri PL, Kabageni Venantia wari muri PL , Niyoyita Aloys wari muri PL. Abandi ni Nzamurambaho Frederic wari muri PSD cyimwe na Rutaremara Jean de la Croix (PL) na Rwayitare Augustin (PL).

Umuhango wo kunamira aba banyaplolite wayobowe na Perezida wa Sena, Dr. Ntawukuliryayo Jean Damacsene, bikaba byarakozwe hatitawe ku muvumbi w’imvura wari waramukiye ku muryango henshi muri Kigali.

Abandi bayobozi batanze ijambo muri uwo muhango wo kwibuka abanyapolitike bazize jenoside hanasozwa n’icyumweru cy’icyunamo ni Perezida wa IBUKA, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Minisitiri w’umuco, Mitali Protais na Senateri Mukabaramba Alivera ukuriye forum y’amashyaka ya politike yemerewe gukorera mu Rwanda.  Aba bose bashimye ukwitanga kw’abo banyapolitike byaje no kubaviramo kwicwa.

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize abanyamakuru nabo bibutse abazize jenoside aho izina rya Kameya Andereya ryasubiweho cyane. Uko kwibuka kwari kwateguwe n’Inama Nkuru y’Abanyamakuru (HCM) aho hibutswe abazize jenoside muri rusange n’abantu nka Kameya, bari abanyamakuru, by’umwihariko.

Kameya azwiho yuko ikinyamakuru yari akuriye, Rwandarushya, aricyo kinyamakuru cya mbere hano mu Rwanda cyagiye kuganira n’Inkotanyi mu ishyamba kigasohoka kivuga yuko nta mirizo zigora ahubwo zifite ibitekerezo byiza kurusha cyane ibyarangaga abo mu butegetsi bwa Habyarimana. Umunyamukuru wagiye gutara iyo nkuru ya Rwanda Rushya mu Nkotanyi, Mudatsikira Joseph, nawe yishwe muri jenoside. Uyu musore niwe Kameya yitabazaga ku mukurikiranira amakuru ajyanye n’ibikorwa by’inkotanyi. Yabonekaga cyane mu mishyikirano ya Arusha.

Kameya uretse kuba umunyamakuru yari n’Umunyamabanga Mukuru wa PL igice cyo kwa ba Landho cyari gihanganye n’icyo kwa Mugenzi Yustini wari warabaye Hutu Power. Kameya Andereya akaba na nyirarume wa Burasa Jean Gualbert, umuyobozi wa Rushyashya akaba ari nawe wamureze baranakorana muri Rwanda Rushya. 

 

sitemap | cookie policy | privacy policy | accessibility statement