Login
Get your free website from Spanglefish
This is a free Spanglefish 2 website.

Ingabo z’u Rwanda gusubira muri Congo

-General Bosco Ntaganda n’ingabo ze zisaga 1200, gusanga Kayumba

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Rushyashya aratangaza ko ingabo z’ u Rwanda zishobora gusubira muri Congo Kinshasa nyuma y’aho General Bosco Ntaganda, bahimbye akazina ka “Terminator” kubera ko azwi nk’umugome cyane, ni Umunyekongo ufite inkomoko mu Rwanda. Yavukiye mu Karere ka Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RD Congo, mu w’1973. Aho asubiriye mu ishyamba kurwanya Leta ya Kabila, mucyumweru gishize ,amakuru ava muri Congo  aravuga ko haba hari Bataillons (Batayo) ebyiri,  zingana n’Abasilikare 1200 , baheruka kumucika bakajya mungabo za Gen. Kayumba Nyamwasa ziri mumashyamba ya Congo zitegura gutera u Rwanda ziturutse muri Kivu y’amajyaruguru ,Gen. Bosco Ntaganda nawe akaba ngo yariyemeje kuzisanga kubera igitutu cy’urwandiko mpuzamahanga rumuta muriyombi( International  arrest warranty  ) rwari  rumuriho kuburyo ingabo za Loni (MONUSCO) ziri muri Congo mugikorwa cyo kubungabunga umutekano  zahoraga zimugera amajanja, aho agiriye mungabo za Leta ya Kinshasa mu mwaka wa 2009 . Amakuru kandi avugako uyu mu jenerali atagiye kwa Kayumba  wenyine kuko hari n’abandi ba Colonels b’Abatutsi aribo  Col. Byamungu w’umunyamulenge na Col. Innocent Kayira w’umugogwe ,bivumbuye bakava mugisilikare cya congo hamwe n’ingabo bari bayoboye ,ubu bakaba barigaruriye uduce twa PINGA ,KALEMBE, NYABYONDO, ndetse n’umupaka wa BUNAGANA,aba impamvu batanga ngo ni ibibazo by’imishahara ariko mubyukuri bisangiye Ntaganda na Kayumba .

Ntitwashoboye kubona umuvugizi w’Ingabo z’Urwanda ngo tumubaze ibijyanye n’aya makuru avugako Ingabo za RDF zitegura gusubira muri congo guhiga umwanzi nkuko zabikoze mumyaka y’i 1996,98,2000, ubwo zajyaga guhiga interahamwe n,Ingabo za Ex.FAR,zikaza no gusekurana n’Ingabo za Uganda ahitwa  ITURI na  KISANGANI .

  Ntaganda yamenyekanye cyane hagati y’umwaka wa 2002 na 2003, ubwo yafashaga cyane Thomas Lubanga, mu mutwe wa gisirikare, witwaga UPC (Union des Patriotes Congolais), warwaniraga mu burasirazuba bushyira amajyaruguru bwa Congo, mu karere ka Ituri. Ingabo zari zibumbiye mu mutwe wa FPLC (Forces Patriotiques pour la Libération du Congo), zamenyekanye cyane mu rwego mpuzamahanga, kubera ibyaha by’intambara bikubiyemo: iyica rubozo, gufata abagore ku ngufu, kwinjiza abana bato mu gisirikare n’ibindi… Ibyo byaha bikaba ari na byo byatumye Thomas Lubanga afatwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera i La Haye mu Buholandi. Nyuma y’urubanza rwamaze imyaka 3, rugahamagarwamo abatangabuhamya 36 bashinja na 24 bashinjura, Thomas Rubanga yaje guhamwa n’ibyaha ashinjwa, akaba agomba gukatirwa igifungo n’urwo rukiko.

General Bosco Ntaganda, na we ushakishwa n’urwo rukiko kubera ubugome bukabije yakoranye ibyaha ashinjwa ndetse no kwinjiza abana mu gisirikare by’umwihariko, yaje gufashwa n’uko mu mwaka w’2009, yagize uruhare rufatika mu mugambi wo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, ubwo yakuraga ku butegetsi mugenzi we, General Laurent Nkunda, wari umuyobozi w’ingabo z’umutwe wa CNDP (Congrès National pour la Défense du Peuple), wavugaga ko ugamije kubohora Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. General Nkunda, akaba yari akomeje kuba imbogamizi kuri gahunda zose zo kugarura umutekano, bituma Ntaganda amukuraho, bityo anategeka ko ingabo za CNDP zose bayoboraga zinjizwa mu gisirikare cya Leta ya Congo. Kuva icyo gihe, Ntaganda yakomeje gufatwa nk’inkingi ikomeye y’umutekano mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa, bituma Perezida Joseph Kabila akomeza kumukomeraho, avuga ko ashyira imbere umutekano w’igihugu cye kurusha ubutabera, ari na yo mpamvu yanze kumufata, ngo ashyikirizwe urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, nubwo yakomezaga kotswa igitutu n’ibihugu by’ibihangange ndetse n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu. General Ntaganda kandi, yakomeje kumvikana mu bikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, binyuranyije n’amategeko, aho yabukoreraga iwe mu rugo, mu mujyi wa Goma, aho yakunze kugaragara arinzwe bikomeye.

Igitutu cy’amahanga gisaba ko Ntaganda yafatwa, agashyikirizwa ubutabera cyakomeje kwiyongera, kugeza ubwo Perezida Kabila yumvikanye na Ntaganda ko yareba uko abigenza akicungira umutekano we, kuko atashoboraga kumutanga ngo afatwe, bitewe n’ubwumvikane bari baragiranye mu ibanga, mu gihe Ntaganda yasenyaga CNDP, byavugaga ko azarindwa, ntiyohererezwe inkiko mpuzamahanga. Amakuru yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa kabiri, tariki ya 3 ko ingabo zimwe mu karere ka Masisi zatangiye guta ibirindiro byazo, bikavugwa ko mu gace ka Pinga, ingabo ziganjemo izahoze ari iz’umutwe wa FDLR zihafata, zikegera imbere mu bilometero 2. Na none kandi bivugwa ko imirwano ishyamiranya abasirikare batorotse n’ingabo za Congo, FARDC ikomeje, mu rwego rwo kureba uko bagarura abo basirikare. Ubu bikaba bivugwa ko abasaga 15 mu basirikare bigometse, bamaze kuhasiga ubuzima ndetse hakaba hanavugwa n’inkomere nyinshi. General Ntaganda n’ingabo ze, ubu barabarizwa mu karere ka Rutshuru, mu bilometero bicye cyane, uvuye mu mujyi wa Goma. Ubu hakaba hari amakuru avuga ko Gen. Bosco Ntaganda n’Ingabo ze  bamaze kwiyunga na Gen. Kayumba na Col. Patrick Karegeya basanzwe bafitanye amasezerano na FDLR n’indi mitwe yiganjemo abanyamulenge n’abanyejomba  bahoze mungabo za Gen. Laurent Nkunda . Abaturage batuye mu mujyi wa Goma, bakaba batashywe n’ubwoba bwinshi, bibaza niba Kivu y’Amajyaruguru yaba igiye kongera kuba isibaniro.

 

Iyi ntambara izarwanwa ite ?

General Bosco Ntaganda, akomoka mu bwoko bw’Abagogwe, ubusanzwe badacana uwaka n’ubwoko bw’Abanyejomba, General Nkunda akomokamo. Ubwo bwumvikane bucye bukaba bwararushijeho kwiyongera, ubwo umutwe wa CNDP wasenyukaga, kuko bivugwa ko kuva icyo gihe, Abanyejomba banze Abagogwe urunuka. Aho mu ntara ya Rutshuru aho Gen. Bosco yahungiye, kandi higanje Abanyejomba, bazamwakira bate?  Byose birashoboka muri politiki ,  ku rundi ruhande,  ese azumvikana na FDLR baturane mu mahoro? Ese, azegera kure ho gatoya, ajye mu mashyamba yo mu karere ka Walikare? Ese, azasubira mu karere ka Ituri, yakirwe neza n’abo mu bwoko Thomas Lubanga akomokamo? Ese azahitamo kuguma i Rutshuru, yubake umutwe wa gisirikare ukomeye, uzakomeza kumukingira ikibaba? Ese azahinduka umucancuro, ukora ibiraka byo kurwana mu karere k’Ibiyaga Bigari kose? Ese azava mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yerekeze muri Kivu y’Amajyepfo yakirwe ate ? yifatanye n’Abanyamulenge yahemukiye , na bo barimo kureba uko bakwiyubaka mu rwego rwa gisirikare, bagamije kwirengera? , hari abavuga ko Gen. Bosco Ntaganda ashobora kuzatabwa muri yombi n’Ingabo z’u Rwanda , afungwe nk’uko byagendekeye General Laurent Nkunda, cyane ko na Perezida Kagame bamwitiriraga ngo yamaze kumukuraho amaboko, cyane ko amaze no kwiyunga na  General Kayumba Nyamwasa, utegure uko yatera u Rwanda, dore ko bivugwa ko Gen. Bosco hari bamwe mu byegera bye, ngo mu minsi yashize yabwiraga ko umwanzi we wa mbere ari Perezida Kagame, ngo kuko yamubereye indyarya, ngo yamusezeranyije ko azamurinda ntafatwe?  Kurundi ruhande  Etienne Tshisekedi  na Vital Kamerhe, na bo bari mu mugambi wo kuvana Kabila ku butegetsi hakoreshejwe ingufu za gisirikare.

Ibindi bibazo bikomeye, ni ukumenya uko umuryango mpuzamahanga uzabyifatamo. Ese ingabo za MONUSCO zizahabwa mission speciale yo kumufata? Ese ibihugu by’ibihangange bizohereza umutwe w’ingabo udasanzwe wo kumufata, nk’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse kubigenza kuri Joseph Kony? Ese Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, uzaharanira kumurwanya nk’uko uriho ubigenza ku ba Somali bayobya amato mu Nyanja y’Ubuhinde? Ese position y’ibihugu bihana imbibi na Congo Kinshasa cyane cyane ibihuriye mu muryango wa CEPGL yo, izaba iyihe? Ese u Rwanda ruzarebera abo bajenerali, bakomeze bongere imbaraga, mu gihe bashobora no gukorana n’abahungabanya umutekano aho ari ho hose? Ese ko Ntaganda Abanyekongo bose bamutwerera u Rwanda, cyane ko ahafite n’inkomoko, bo bazabura kuzamura umwuka mubi ku Rwanda, by’umwihariko ku Banyakongo bavuga ikinyarwanda muri rusange? Ese u Rwanda rwiteguye rute guhangana no gukumira ingaruka zaturuka muri ako kavuyo? Ese igihugu cy’Uburundi na cyo kigaragara nk’igifite ibibazo by’umutekano mucye, kandi bikaba bivugwa ko abawutera baturuka mu burasirazuba bwa Congo, cyo kizarebera, mu gihe abo  basirikare bakuru, bafite uburambe mu ntambara za kinyeshyamba, bakomeza kwiyubaka? Ese igihugu cya Uganda, bivugwa ko na cyo hari aho cyahuriye n’umutwe wa UPC mu ntambara ya Ituri, cyo kizakomeza kurebera, mu gihe bishoboka ko Ntaganda  na Kayumba bafatanya n’imitwe y’abatavuga rumwe na Perezida Museveni, babona ko inzira yonyine isigaye ari ukumukura ku butegetsi, hakoreshejwe ingufu za gisirikare? Ese Perezida Kikwete we, azabyitwaramo ate, mu gihe abarwanyi bo muri Kivu y’Amajyepfo, iyo urugamba rubakomeranye, binjira mu gihugu cya Tanzaniya, banyuze mu kiyaga cya Tanganyika? Ese Amerika, n’ibindi bihugu byagize uruhare rukomeye mu kugarukana amahoro muri Congo Kinshasa, bo bazabyitwaramo bate? Uko bigaragara, ikibazo cya General Ntaganda n’abasirikare yagumuye kirakomeye, ku buryo kidacyemuranywe ubushishozi, cyankongera guteza intambara n’akaduruvayo gakomeye mu karere k’Ibiyaga Bigari, dore ko n’ibibazo by’umutekano mucye, imibereho myiza, umubare mwinshi w’impunzi zitaratahuka n’ibindi, na byo bitarabonerwa umuti.

 

sitemap | cookie policy | privacy policy | accessibility statement