Login
Get your free website from Spanglefish
This is a free Spanglefish 2 website.
26 April 2012
Ngo Habyarimana ntaba yararetse interahamwe ngo zimare abantu

:ariko wayoboye inzego z’iperereza ryo hanze hagati ya 1994 na 2004, ku buryo ushinjwa n’urupfu rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi biciwe mu mahanga. Ntiwavuga ko ntacyo wari ubiziho!

 

Patrick Karegeya: Ushatse ubyemere, bene ibyo byakorwaga tutabizi, tukabimenya gusa abicwa bamaze gupfa.  Impamvu zacu zo kuva mu gihugu zirumvikana; ntitwashakaga gukomeza kwitirirwa bene ibyo bikorwa. Ibikorwa by’ubwiru si ibyacu.

Kayumba Nyamwasa: Ukoze ku ipfundo ry’ikibazo. Njye ubwanjye ndashakishwa muri Espagne no mu Bufaransa, ku byaha byibasiye inyokumuntu. Muri Espagne ndashakishwa kubera abesipanyoro batatu bishwe, ngashinjwa no kuba naragize uruhare mu iraswa ry’indege ya Habyarimana.

Ngomba kuguma hano muri Afurika y’Epfo igihe gito, nkurikirana urubanza rw’abaregwa gushaka kumpitana. Hanyuma ngomba kujya muri Espagne kuvugana n’abacamanza. Ntacyo mfite mpisha, ahubwo mfite byinshi navuga! Nzi neza ko ngomba kugaragaza ko ndi umwere, mbere yo guhangana na Kagame bya nyabyo.

Icyo ntumva neza mu rwego rw’ubutabera bw’Ubufaransa, ni uko abagenzacyaha ba polisi bataza kundeba hano. Nkurikije ibyo bavuga, ngo bashaka kuvugana na njye, ari uko mfite icyo mbabwira, none se, bashobora kundega ibyo, ubu bazi ko ntacyo mbiziho? Igihe kirageze, ngo ukuri kujye ahagaragara.

 Hagati aho, abatangabuhamya muri uru rubanza baraguzwe. Batangiye kwivuguruza. Ushobora kudushinja kuba twaratinze gukoma imbere Kagame. Nyamara ntitwumvikanaga na we uko yatwaraga ibintu.

Hari byinshi umuntu yavuga ku iraswa ry’indege ya Habyarimana, ryabaye intandaro ya Jenoside. Musa n’abemeza ko ibyo byabazwa Kagame.

 

Patrick Karegeya: Twese turabizi. Jenoside yategurwaga, MRND ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu zari ku butegetsi, zari zarafashe ingingo za ngombwa ngo zikoze igihugu hirya no hino. Ikiri ukuri, ni uko hari kubaho ibitambo by’inzirakarengane bicye, iyo Habyarimana akomeza kubaho. Nta na rimwe aba yararetse Interahamwe ngo zitsembe abantu.

Iki kibazo kigomba gusuzumwa byimbitse, kandi dukomeje kukivugaho cyane, abatangabuhamya bakomeye bashobora kuzimira. Ntimwibagirwe ko Abafaransa bari baratoje Interahamwe kandi ko bakomeje gushyigikira ubutegetsi bwa Habyarimana na nyuma ya Jenoside. Ibihumbi n’ibihumbi by’Abatutsi n’Abahutu bacisha macye, biciwe mu maso y’abasirikare b’Abafaransa. Kagame we, yaratsinze. Muri iki gihe Abafaransa bongeye kuba inshuti ze. Rose Kabuye, yohereje kugerageza ubutabera bw’Ubufaransa, yagarutse mu Rwanda, yakirwa nk’intwari.

Kayumba Nyamwasa: Ubu umenye impamvu twateye Kagame umugongo. Ntitwasubira mu gihugu gitegekeshwa igitugu cyangwa se ngo tube ibyitso by’ubwo butegetsi.

 

UBWANDITSI

Nk’uko twabibabwiye ubushize iki kiganiro twabanje kukiyungurura, dukuramo ibitemewe mu mategeko agenga umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda. Byinshi mu byo twakuyemo ni nk’ibintu bishinja kandi ubona bidaherekejwe n’ibimenyetso bifatika.

sitemap | cookie policy | privacy policy | accessibility statement